Abahutu

Abahutu ni ubwoko bwa 2 murwanda bukaba bwararangwaga nubuhinzi cyane.

Abatutsi

Abatutsi ni ubwoko bw'u Rwanda no mu Burundi.

Adamu

Adamu na Eva bamaze kury’itunda rimenyekanish’icyiza n’ikibi Imana yababujije kurya, bahise bibona ukundi, kuko basanze bambay’ubusa. Bahise bagir’isoni kuber'ubwambure bwabo. Ibyo biragaragara cyane kuri Eva, kukw’ahagaz’ahantu ar’ibibabi by’igiti bihish’ubwambure bwe.

Bibiliya

Igitabo cya Bibiliya cyangwa Bibiliya Ntagatifu ni igitabo cyaturutse ku Mana.

Gusiramura

Gusiramura ni uburyo bumwe bugendanye n’isuku ikorwa ku mubiri w’igitsina gabo by’umwihariko ku bwambure bw’umugabo cyangwa mu yindi mvugo havugwa igitsina cy’umugabo cyangwa igitsina cy’umwana w’umuhungu.

Igisibo

Igisibo cyangwa Swaumu (izina mu cyarabu: صوم‎ ) ni inkingi ya kane mu nkingi eshanu z’idini ya Islam, kiba ku kwezi kwa Ramathan aho abinshi bakunda kuvuga ngo bari muri mwezi Ramathan. Kikaba kimara iminsi iri hagati ya makumyabiri n’icyenda na mirongo itatu, ukwezi kwa Ramathan kukaba kurangira ukwezi kwigaragaje. Iki gisibo kandi kiba ari itegeko kuri buri mu Islam.

Ikawa

Ikawa (izina ry’ubumenyi mu kilatini Coffea) ni igiti

Ingagi zo mu birunga

Ingagi zo mu birunga cyangwa Ingagi zo mu misozi, Ingagi zo mu misozi miremire (izina ry’ubumenyi mu kilatini: Gorilla beringei beringei), ni bumwe mu bwoko bw’inyamaswa buri gucika cyane ku isi. Ubu habarwa ingagi zo mu birunga zigera kuri 720 ku isi yose, kandi zose ziherere mu majyaruguru y’igihugu cy’u Rwanda, mu majyepfo ya Uganda ndetse no mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Interahamwe

Interahamwe wari mutwe w'urubyiruko rw' abahutu bari mu Ishyaka rya MRND mu Rwanda. Mu gihe cy'itsembabwoko ryakorewe Abatutsi mu 1994, Interahamwe zishe abatutsi, abahutu n'abatwa batavugaga rumwe nazo barenga miriyoni. Interahamwe zise abatutsi inyenzi n’inzoka, naho abahutu n'abatwa batavuga rumwe nazo babita ibyitso by'abatutsi. Abenshi mu bari bagize uyu mutwe baracyihisha mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye ku isi.

Inyamaswa

Inyamaswa cyangwa Inyamanswa , Igikoko (ubuke Ibikoko), Igisimba (ubuke Ibisimba) (izina mu kilatini : Animalia)

Lotusi y’ubuhinde

Lotusi y’ubuhinde (izina ry’ubumenyi mu kilatini Nelumbo nucifera) ni igiti cyiza kiba mu mazi, kikagira amababi y’icyatsi areremba hejuru y’amazi. Indabo z’ikigina ziboneka ku nti nazo ziri hejuru y’amazi.

Makadamiya

Makadamiya (izina ry’ubumenyi mu kilatini: Macadamia ) ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiza amafaranga menshi ku muhinzi wayo, ariko kikaba ari igihingwa kitagwiriye henshi muri aka karere.

Pariki ya Nyungwe

Pariki ya Nyungwe cyangwa Pariki Nasiyonali ya Nyungwe ni ishyamba cyimeza riri mu majyepfo y’iburasirazuba bw’u Rwanda kandi riri hejuru y’inkombe z’ikiyaga cya Kivu. Iryo shyamba rifatanye na Pariki Nasiyonali ya Kibira yo mu gihugu cy’u Burundi kandi rishobora kuba ari ryo shyamba ry’inzitane ryo mu misozi minini kandi miremire muri Afurika yose ; ryari rifite ubuso bwa km² 924 mu mwaka w’i 2000. Iryo shyamba riri mu misozi ifite m 1600 na m 2950 kandi ririmo amoko menshi y’ibimera abana n’amoko anyuranye y’inyamaswa ; agizwe ahanini n’inyoni n’ingunge. Ishyamba cyimeza rya Nyungwe ni kimwe mu bigega by’amazi y’u Rwanda: ritanga hafi 60% by’amazi y’u Rwanda. Ikindi kandi isoko ry’uruzi rwa Nili iri muri iryo shyamba.

Ubukirisitu

Ubukirisitu cyangwa Ubukirisito cyangwa Kristendomu (Bakristo)

Ubuzima

Ubuzima

Umwami Fayçal

Yari umwami wa Arabie Saudite wa koze ibikorwa bitandukanye mu kuzamura imibereho myiza y'Abanyafurika harimo n'ibitaro bikomeye biri mu Rwanda byaje kumwitirirwa.

Uruyuki

Uruyuki (ubuke: Inzuki; izina ry’ubumenyi mu kilatini: Apis ) ni udusimba tw’inigwahabiri tutagira amagufwa turangwa n’umubiri ugizwe n’ibice bitatu byuzuzanya aribyo; umutwe, ugaragaraho uduhembe tubiri tuzifasha guhuririza ibirukikije, amaso manini abiri azifasha kureba, n’umunwa. Mu muzinga hashobora kubamo ingabo 1500 kandi zikagaburirwa n’intazi. Akamaro kazo ni ako kwimya urwiru gusa, kandi urwimije urwiru ruhita rupfa. Ingabo ntiziryana, si byiza ko ziba nyinshi mu muzinga kuko zirya ubuki kandi zidakora.

Read in another language